Umugabo utatangajwe amazina yagaragaye asengera ahantu hateye ubwoba bituma abatari bake bamwibazaho cýane.Uyu mugabo yumvikanaga avuga mu kinyarwanda ariko nako asenga cyane mu ijwi riranguruye.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakibona amashusho y’uyu mugabo wari wicaye mu nsi y’umusozi umanukaho amazi afite imbaraga nyinshi bibajije niba koko Imana iri bumwumve kubera ko yatinyutse gushyira ubuzima bwe mu kaga.Abandi batangaye bemeza ko ashobora kuba afite ibibazo byinshi byamurenze.

