in ,

Safi yasobanuye ikintu Judith arusha abandi bakobwa cyatumye amwegurira umutima we ndetse amwizeza kuzamukunda ubuzira herezo

Nyuma y’uko Safi Mabiba wo mu itsinda rya Urban Boys asezeranye n’umukobwa witwa Judith mu buryo butunguranye abantu batari bake bakomeje kugenda bibaza ndetse banamubaza impamvu ariwe yahisemo bamubazi ikintu arusha abandi bakobwa bose bakundanye nawe barimo n’umuhanzikazi Knowless.

Mu gicucu cyo ku wa mbere akaba aribwo Safi yafashe urubuga rwa Instagram maze niko gusobanura impamvu nyamukuru yahisemo kurongora Judith, avuga impamvu amakunda ndetse ko yiteguye kubana nawe kugeza avuye kuri iyi si y’abazima.

Mu magambo ye Safi yagize ati :”Thank you Lord for this joyful day of my life!Thank you for this gift You gave me!My Wife,the definition of a real woman!A woman with a golden heart,a woman with a caring and loving heart,a very strong and patient woman,naturally beautiful in and out and mostly a woman who prays and Worships u!I love U Judith!You are all I have always needed to be complete!I am so excited to spend the rest of my life with u!I will do whatever i can to be the best husband u have always wished to have!May God bless our new Journey! #it‘smaDIBA

Mu kinyarwanda bikaba bisobanuye ngo :”Nyagasani ndagushima kubera uyu munsi w’ibishimo mu buzima bwanjye. Ndagushima ku bw’iyi mpano umpaye. Umugore wanjye, igisobanuro cy’umugore w’ukuri. Umugore ufite umutima utagira uko usa, umugore ufite umutima ukunda, umugore ufite ingufu kandi wihangana, umugore ufite ubwiza buhebuje haba ku mutima ndetse no kumubiri byumwihariko akaba ari umugore usenga kandi wubaha Imana! Ndagukunda Judith! Ni wowe nari ntegereje kugirango unyuzuze. Mfite amatsiko yo kwibanira nawe ubuzima nsiga kuri iyi si. Nzakora uko nshoboye kugirango nkubere umugabo mwiza wahoze wifuza mu nzozi zawe. Imana iduhe umugisha muri uru rugendo dutangiye.”

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda k’ ikipe ya Chelsea gakomeje kwiyongera umusubirizo(inkuru irambuye)

Dore urutonde rw’abakinnyi ba ruhago bagiye batezwa ibibazo n’indaya biguriye bikavugwa cyane hirya no hino