in ,

Dore urutonde rw’abakinnyi ba ruhago bagiye batezwa ibibazo n’indaya biguriye bikavugwa cyane hirya no hino

Wayne Rooney

Rooney ni umwe mu bakinnyi ba Ruhago bagiye bavugwaho ibibazo byo guca inyuma ye umugore we ndetse inshuro zitabonerwa umubare.Ubwo yari agikina muri Everton,yamuciye inyuma icyo gihe bakiri ba fiance aho video yagaragaye asohoka mu nzu zizwi kw’izina rya Brothel zikorerwamo ubusambanyi n’indaya.Ndetse byaje kuvugwa ko Rooney yaryamanye n’umugore w’imyaka 48 yose nyuma y’aho gato.Muri 2010,indaya 2 zaje kwemera ko zishyuwe na Wayne Rooney kugira bamuraze kandi nabwo umugore we aza kumubabarira.

Ronaldo El Phenomeno

Uyu mugabo nawe benshi bazi mw’ikipe ya Real madrid ndetse n’iya Bresil,yaje kugura indaya 3 zose ari wenyine muri 2008 ubwo yari ari muri Rio de Janeiro nubwo nyuma yaje gusanga ari abahungu bigeze abakobwa (transvestites) yaje kuzishyura azisaba kugenda nta kindi bakoze yaje kugir amahirwe kubera icyubahiro afite muri Bresil ntibamusaba andi mafaranga ngo batabibwira umukunzi we nubwo byarangiye bimenyekanye bakanatandukana.

Karim Benzema na Frank Ribery

Mu myiteguro y’igikombe cy’Isi cya 2010,Benzema na Ribery bakinanaga mw’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa baje gusambana n’indaya y’imyaka 16 ibintu bitemewe imbere n’amategeko aho baje gukurikiranwa nyamara birangira habuze ibimenyetso by’uko baryamanye nayo nubwo iyo ndaya yo yemeza neza ko byabaye byaje kuyiviramo kwamamara cyane.

George Best 

Uyu mugabo benshi bafata nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose b’ikipe ya Manchester United,yaje kuryamana n’indaya muri 1970 muri hotel Man Utd yari icumbitsemo aza gufatwa n’umutoza w’icyo gihe Wilf McGuinness,kandi yaryamanye nayo mu masaha make Man Utd iri bukine na Leeds muri 1/2 cya FA CUP.Nyuma yo guhusha igitego cyabazwe ku munota wa nyuma,yaje gusaba imbabazi yemera ko atari ikintu yagombaga gukora.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Safi yasobanuye ikintu Judith arusha abandi bakobwa cyatumye amwegurira umutima we ndetse amwizeza kuzamukunda ubuzira herezo

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda yifotoje yambaye imyenda igaragaza ibibero bye abantu barumirwa (amafoto)