in ,

Safi yagize icyo avuga ku bukwe bwa Knowless na Clement

????????????????????????????????????

Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys ngo ntatangajwe rwose no kumva ko Knowless bigeze gukundana igihe kitari gito, agiye kubana vuba aha na Clement bamaze igihe babyumva kimwe.

Inkuru yabaye kimomo mu gihugu hafi ya cyose kuva ku wa kane taliki ya 26 Gicurasi, ko umuhanzikazi uzwi cyane mu Rwanda Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina ry’ubuhanzi Knowless, yambitswe impeta y’abitegura kurushinga n’uwari asanzwe amutunganyiriza ibihangano bye akaba ari nawe wari umujyanama we mu bya muzika ariwe Ishimwe Clement nyiri Kina Music Studio.

Ibinezaneza byari byoze kuri Knowless ubwo umukunzi we Ishimwe Clement yamwambikaga impeta

Umuhanzi Niyibikora Safi wo mu itsinda rya Urban Boys, wigeze gukundana na Knowless igihe kitari gito, ndetse bikaba byaranugwanugwaga hirya no hino ko nyuma yo gutandukana ko buri wese agifitiye undi urukundo. Safi yagize icyo atangariza urubuga Umuryango.rw, ubwo twamubazaga uko yakiriye inkuru y’uko ubukwe bwa Knowless bwiteguwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Mu ijwi rituje Safi yagize ati’’Njyewe ubusanzwe Knowless hari hashize imyaka myinshi tutari kumwe, ubwo rero yari afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka. Nta gitangaza kirimo rero kandi nantumira mu bukwe bwe nzabujyamo’’

 

src: umuryango.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
6 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
DJ Pazzp
DJ Pazzp
8 years ago

safi nincuti yange arko niyihangane kko uwo niwe waruwe kbs nge nicyo nifuzaga jye

DJ Pazzo
DJ Pazzo
8 years ago

ni dander safi yihangane bamutwaye umugore

nicole
nicole
8 years ago

safi ahangane umwana baramutwaye

ruta fula
ruta fula
8 years ago

nawe agiye gushaka ntagasekwe

Aisha
Aisha
8 years ago

yuuuuuuuuuu! birakaze! safi ,nyine bibaho!!!

aime sadiki
aime sadiki
8 years ago

Comment:uriya c Niwe kamara mn

Urutonde rw’Urubyiruko ruri guca ibintu muri iki gihe kubera ibikorwa byindashyikirwa rumaze gukora no kujyeraho

Dore uko Amafaranga yangiza muzika nyarwanda