in

Ibintu 5 bidasanzwe utari uzi kuri Butera Knowless

Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakomeye kandi barambye muri Muzika nyarwanda, ibi bikaba bigaragazwa n’ibihembo bitandukanye yagiye abasha kwegukana birimo nkaza Primus Guma Guma superstar, salax awards ndetse n’ibindi.

Uko yagiye yegukana ibikombe bitandukanye ni nako yagiye yigarurira imitima y’abafana batari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Uyu munsi rero yegob ikaba yabakoreye urutonde rw’ibintu 5 mushobora kuba mwari mutazi kuri uyu muhanzikazi umaze kugera kuri byinshi by’indashyikirwa muri muzika nyarwanda.

 

1.Ibintu akunda kurya kurusha ibindi

Knowless mu biribwa akunda kurya ibijumba n’imyubati ndetse ngo akora ku buryo icyumweru kitashira atabiriye.

  1. Umuhanzi akunda kurusha abanda ku Isi

Knowless yavuze ko akunda umuhanzikazi Brandy, akunda imiririmbire ye ndetse n’uburyo yitwara ku rubyiniro amufata nk’icyitegererezo.

  1. Ikimushavuza kurusha ibindi

Umuhanzi Butera Jeanne d’Arc benshi bazi nka Knowless mu muziki yishimira intambwe ikomeye amaze kugeraho mu muziki ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi ariko agashengurwa no kuba nta mubyeyi agira wo kubyereka.

  1. Butera Knowless afite impamyabunyi y’ikiciro cya 3 cy’amashuri yisumbiye, izi nka Masters

Umuhanzikazi Butera Knowless n’umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kwiga amashuri menshi aho afite masters yakuye muri University of Oklahoma mu ishami rya Business Administration

  1. Umuntu watumye atangira gukorana na Clement

Nkuko  Knowless ubwe yabyivugiye muri interview, umuntu wamuhuje na Clement agatuma batangira gukorana ni Zizou Alpacino, aho yagiye akamuganiriza akamwumvisha uburyo akwiriye gukorana indirimbo na Clement maze Knowless yamara kubyemera nanone Alpacino akagenda kabwira Clement ati : “Ukwiriye gukorana na Knowless”. Bombi rero nyuma bakaba baraje kubonana bakora indirimbo yiswe Sinzakwibagirwa maze nyuma baza guhuza urugwiro bahita bakomeza kugenda bakorana ari nabwo Knowless yinjiye muri label ya Clement izwi nka Kina Music.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore , nurebana n’umukobwa agatangira kurya umunwa we wo hasi, ntuzabe umwana||dore icyo aba ashaka.

Israel Mbonyi yasekejwe n’igikorwa umufana we yamukoreye