in ,

IBYAHISHUWE: Umunyarwandakazi Shaddy Boo ari gushyirwa mu bakobwa basenyera umuhanzi Diamond Platnumz (Impamvu)

Image result for shaddy boo

Kuvuga ko Shaddy Boo yatandukanye n’umugabo we Meddy Saleh babyaranye abana babiri ni inkuru ishaje mu matwi y’abafana be,usibye kuba uyu mubyeyi yarafashe umwanzuro wo gutandukana na Meddy yanamutaye mu nzu babanagamo nk’umugore n’umugabo maze ajya kwibana ,kuri ubu ku ikubitiro ibinyamakuru byo muri Uganda byatangiye gushyira mu majwi uyu munyarwandakazi bishinja gusenyera umuhanzi Diamond Platnumz.

Image result for shaddy boo

Nk’uko ikinyamakuru cyandikira imyidagaduro muri Uganda kizwi nka ugblizz dukesha iyi inkuru kibivuga Shaddy umwe mu bakobwa bazwi cyane ndetse wahoze akundana n’umuhanzi Big Eye,Nalongo Don Zella ubwe aherutse kwivugira ko usibye kuba Diamond yaraciye inyuma ya Zari maze akabyarana umwana w’umuhungu na Hamisa Mobetto (ibintu nawe yiyemereye) ngo arenzaho akanabonana na Shaddy.

Abantu batangiye gucyeka umubano wihariye hagati ya Diamond na Shaddy nyuma yuko ifoto igaragaza Diamond yambaye ubusa mu gatuza yicaye iruhande rwa Shaddy igiye hanze 

kuri ubu ubucuti bwa Diamond na Shaddy bwafashe indi ntera ndetse Shaddy ari muri Tanzania aho yasabanaga na Diamond ndetse n’inshuti bizihiza isabukuru y’amavuko ya Platnumz abenshi bita Simba.

https://www.instagram.com/p/BZx8CZdnw7d/?hl=en&taken-by=yegob_official

Twe tubiziho iki ?

Imwe mu nshuti za Shaddy yabwiye YEGOB ko itazi neza ko hari ikihishe inyuma ndetse ko itahamya ko Shaddy ashobora kuba mukeba wa Zari gusa ngo ubucuti budasanzwe bwo barabufitanye ndetse ngo basanzwe baganira kuva Diamond yazaga mu Rwanda mu kwezi kwa Karindwi/2017

Hagati aho Diamond yamaze kwiyunga na Zari nyuma yuko yemeye ko yamuziye inyuma maze akaryamana na Mobetto (ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye “salome”) gusa ntawahamya ko Zari yazabasha gukomeza kwihangana niba koko Diamond akomeje kumwereka ubuhemu no kujya gushaka ibyishimo hanze.

Hari amavideo Shaddy yagiye ashyira hanze kuko ari kumwe na Diamond maze agahita ayasiba byihutirwa,ntabwo tuzi icyamuteraga kuyasiba gusa turayafite ndetse turaza kuyabagezaho mu nkuru ikukira ku mugoroba nyuma yuko tuzaba twanamaze kumenya amakuru yizewe ku mubano we na Diamond.

 

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva amagambo umuhanzi Nizzo (Urban Boyz) yavuze ku mugore wa Safi agatera abantu kumirwa

Safi Madiba amaze kwambika impeta umugore we, yaciriwe umugani ukomeje kugarukwaho na benshi