Sadio Mane Umunyasenegale ukinira ikipe ya Bayern Munich yongeye guhesha ishema Afurika ubwo yazaga k’umwanya wa kabiri akurikiye Karimu Benzema watwaye Ballon d’Or ya 2002 akanahabwa igihembo cy’umukinnyi wakoze ibikorwa bya kimuntu.
Mu ijiro ryakeye mu gihugu cy’Ubufaransa haraye habereye ibirori by’akataraboneka byo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 aho Karimu Benzema ariwe watwaye umupira w’azahabu (Balloon d’Or) wa 2022.
Muri ibi birori niho Sadio Mane yaje k’umwanya wa kabiri nyuma ya Karimu Benzema byamugize umukinnyi wa kabiri ubikoze akaza k’umwanya mwiza nyuma ya George Weah wari watwaye Ballon d’Or mu 1995.
Sadio Mane wagiriye ibihe byiza muri Liverpool
Sadio Mane yabaye uwa kabiri abikesha umwaka mwiza w’imikino yari yagize aho mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 we n’ikipe ya Liverpool baje ku mwanya wa kabiri muri Premier league ndetse banagera ku mukino wa nyuma wa Champions League.
Yafashije Senegal kwitwara neza
Sadio Mane mu ikipe ye y’igihugu ya Senegal batwaye igikombe cy’ Afurika banabona itike yo kwitabira igikombe cy’Isi.
Sadio Mane wari watsinze Ibitego 23 akatanga imipira itanu ibyara Ibitego yanahawe igihembo cy’umukinnyi wakoze ibikorwa bya kimuntu bigamije imibereho myiza ya baturage aho yubatse ibitaro akanubaka amashuri aho avuka.
Congratulations 👏 kabisa sadio Mane proudly African 🌍