in

Sadio Mane yemeje ko ibyo yavugaga yabeshyaga

Mu minsi ishize, Sadio mane yemeje ko agomba kuva muri Liverpool ndetse anatangaza ko ari abanya-Senegal babimusabye gusa ariko yaje kongera kwisubiraho avuga ko atari ukuri.

Sadio Mane aganira na Canal Plus yagize ati:”Nabivuze ejo ntebya kandi biri ahantu hose. Ndatekereza ko tuzahagarikira hariya. Liverpool ni ikipe nubaha cyane. Abafana bamfashe neza kuva ku munsi wa mbere. Bigendeye kuhazaza, tuzareba.”

Amakuru menshi akomeje kujyana Sadio Mane muri Bayern Munich ikomeje kurwana na kugumana Robert Lewandowski ushaka kuyisohokamo. Bayern yizeye ko ishobora kubona Mane ku buryo bworoshye, kuko Liverpool yanze ko agenda yazagendera ubuntu mu mpeshyi itaha.

Andi makuru avuga ko Sadio Mane yamaze kumvikana na Bayern Munich amasezerano y’imyaka itatu mu gihe yaba asohotse muri Liverpool.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Amavubi yageze Senegal yakirwa nk’umwami mu gihugu cye

Nyababyeyi yabaye imari muri Nigeria