in

Amafoto: Amavubi yageze Senegal yakirwa nk’umwami mu gihugu cye

Amakuru ava muri Senegal avuga ko urugendo rwabaye rwiza kuko nta n’umwe wagize ikibazo, ndetse bakaba bakiriwe n’abanyarwanda bari muri Senegal bari kumwe n’inshuti zabo.

Ikipe y’igihugu Amavubi icumbitse muri hoteri yitwa King Fahd Palace Hotel. Iyo hoteri iherereye mu ntera y’isaha imwe uvuye ku kibuga k’indege, hakabamo iminota 50 ujya kuri Stade Me Abdoulaye Wade iri i Diamnadio ari nayo izaberaho umukino.

Umukino w’u Rwanda na Senegal uteganyijwe ku wa kabiri saa 21:00 ukaba ari umukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda L u Rwanda ruherereyemo mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Amavubi agiye gukina uyu mukino nyuma y’uko yanganyije umukino ubanza 1-1 na Mozambique, mu gihe Senegal yo yatsinze Benin ibitego 3-1.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Pamella ku ndirimbo ya The Ben ati “Naremeye” | Umufana ati “Abagira inkwi barya ibihiye…!, Ahaa (Irebere videwo)

Sadio Mane yemeje ko ibyo yavugaga yabeshyaga