Rutahizamu Sadio Mane yatangaje ko yari yiteguye gusinya “amasezerano y’urupfu” kugira ngo akinire Senegal muri 1/4 cy’irangiza mu gikombe cya Afurika baheruka gutwara.
Sadio Mane yatangaje ko yanze ubusabe bwa Liverpool ndetse anatanga icyifuzo muri Senegal mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu giheruka kon aramuka apfiriye mu kibuga ntawe bagomba kubishinja uretse we.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko yagize ikibazo cyo guta ubwenge mu mukino wa 1/16 mu gikombe cya Afurika giheruka bakina naCape Verde muri Mutarama, ubwo yagonganaga n’umunyezamu Vozinha bituma ava mu kibuga nyuma gato yo gutsinda igitego cyo gufungura mu mukino batsinzemo ibitego 2-0.
Mane yagiriwe inama yo kumara byibuze iminsi itanu aruhuka, abakoresha be bo mu Bwongereza[Liverpool] basaba ko amabwiriza akurikizwa, ariko uyu mugabo wifuzaga cyane guhesha igihugu cye igikombe, yasobanuriye abaganga n’abatoza ko azakina kimwe cya kane kirangiza uko byagenda kose .
Mane yatangarije Pro Direct Soccer France ati: “Igihe nakomerekaga mu mukino wa Cape Verde (muri 1/16 cya AFCON 2020) ngata ubwenge, ntabwo nigeze mbivugaho uwo munsi.
Liverpool yashyize igitutu kuri federasiyo maze yandikira FIFA ibaruwa ivuga ko nkeneye byibuze ikiruhuko cy’iminsi itanu,bivuze ko nagombaga kubura muri kimwe cya kane cy’irangiza.
Umuganga w’ikipe y’igihugu yacu na we yagombaga gukurikiza ayo mategeko.
Bamaze kumbwira ibyo, nahamagaye umutoza ndamubwira nti ’Muganga ntashaka ko nkina ariko ugomba kunshyira mu bakinnyi 11.
Nahamagaye perezida wa federasiyo mubwira ko tugomba kugirana inama kuko ngomba gukina. Nashoboraga gutanga ubuzima bwanjye.
Naravuze nti ’Nzi ko ntagomba gukina ariko reka tugirane amasezerano. Bizaba inshingano zanjye, ndasinya ’. Nindamuka mpfuye, bzavuge ko ari amakosa yanjye. Nta kosa ry’undi muntu.
Barakomeje baravuga bati ’Sadio, ntushobora gukina’ ariko ndavuga nti ’oya, oya, ntabwo ibyo ari ikibazo’.
Ntabwo nasinye ku mpapuro ariko amaherezo baravuze bati ’oya, oya ntibishoboka’ ariko nari niteguye kubikora.Nyuma umuganga yarambwiye ati ’Sawa, reka duce mu cyuma [scan] mu gitondo,kumunsi w’umukino’.
Mu gitondo, twakoze scan, tuyohereza muri CAF, basuzumisha kwa muganga, nta kibazo cyabaye bityo umuganga yarambwiye ati ’Sawa, ushobora gukina’ kuko kumbona nasinyiye impapuro byari kuba bigoye kuri we. Imana ishimwe ko ibintu byose byagenze neza. ”
Nyuma yo kwemererwa guhangana na Equatorial Guinea, Mane yafashije Senegali gutsinda bitego 3-1.Banatsinze Burkina Faso ibitego 3-1 muri 1/2 bagera ku mukino wa nyuma batsinzemo Misiri kuri penaliti .