Rutahizamu Sadio Mané yafashije inshuti ye magara, Désiré Segbé kubona amasezerano muri Bayern Munich.
Uyu musore utajya wirengagiza abo bakuranye, yafashije uyu musore bakuriye mu ikipe imwe kubona amasezerano mu ikipe ya Buyern Munich.
Sadio Mane akigera muri Buyern Munich, yasabye abayobozi b’iyi kipe guha igeregeza uyu musore bakuranye, nuko abayobozi barabyemera, maze uyu musore akora igerageza aranaritsinda.
Désiré Segbé Azankpo yahise aba umukinnyi wa Buyern Munich ya kabiri, iyi kipe ikaba ikina mu kiciro cya kana mu Budage.
Sadio Mane na Désiré Segbé babaye inshuti kuva kera, dore ko ubwo bakinanaga mu ishuri ry’umupira rya Generation Foot Academy babanaga mu cyumba kimwe.
Aba bombi bongeye kubana ubwo Sadio Mane yakinaga mu ikipe ya Metz yo mu Bufaransa, ndetse nubwo Sadio Mane yakinaga muri Liverpool barabanye.