in

Sadio Mane wari igihangange ku isi ubu ari ku giciro nki icy’imineke

Ikipe ya Bayern Munich yakubise ibiciro hasi ku ikipe yaba yifuza kugura umunya-Senegal Sadio Mane muri iyi mpeshyi.

Mu mpeshyi ishize nibwo Sadio Mane yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Bayern Munich, nyuma yo gutangwaho miliyoni 35 z’amapawundi avuye muri Liverpool yatwayemo ibikombe birimo Champions League na Premier League.

Uyu mugabo w’imyaka 31 yatsinze ibitego 12 mu mikino 38 yakiniye Bayern Munich muri uyu mwaka w’imikino, ariko amakuru ava mu Budage aravuga ko Bayern Munich yaba yiteguye kumutanga mu ikipe yaba imwifuza.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Sky Sports, iravuga ko Bayern Munich iramutse ibonye ikipe itanga miliyoni 17 z’amapawundi kuri Sadio Mane yamurekura, ndetse agakurikirwa n’abakinnyi barimo Benjamin Pavard, Marcel Sabitzer, Ryan Gravenberch, Bouna Sarr, Alexander Nubel na Yann Sommer, nabo byitezwe ko bazasohoka.

Sadio Mane yinjiye muri Bayern Munich nyuma y’igenda rya Robert Lewandowski byitezwe ko ashobora kumusimbura ariko byakomeje kugorana, akaba ariyo mpamvu iyi kipe yerekeje amaso kuri rutahizamu w’umwongereza Harry Kane.

Si Harry Kane gusa kandi uri mu bitekerezo by’abayobozi ba Bayern Munich kuko batekereza ko mu gihe uyu mwongereza byakwanga bashobora gutira Julian Alvarez muri Manchester City, cyangwa bagakomanga muri Juventus bashaka Dusan Vlahovic.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwo arahaze! Umugabo yihaye intego yo kumara amasaha menshi arimo kurira -AMAFOTO

Baratukanye benda gufatana mu mashati! Impamvu 3 zatumye Manishimwe Djabel uwari kapiteni wa APR Fc yirukanwe n’iyi kipe