in

Sadate yahaye impanuro ikomeye Kwizera Olivier uherutse kwirukanwa mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi.

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports yahaye impanuro umuzamu Kwizera Olivier wakiniye iyi kipe, APR FC n’izindi amusaba kwigira kuri bakuru be bamubanjirije mu kibuga, mu rwego rwo kwirinda gusabiriza nk’uko byagendekeye Muhamud Mossi.

Ni ubutumwa Sadate yatanze abinyujije kuri Twitter nyuma y’aho Kwizera aherutse kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi, azira amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza aririmbira umukobwa; igikorwa cyabaye mu masaha y’ijoro.

Kwizera yirukanwe nyuma yo kwisubira ku cyemezo yari yafashe cyo gusezera ku mupira w’amaguru, cyari cyakurikiwe n’igifungo cy’umwaka umwe gisubitse yari yarakatiwe n’urukiko nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Sadate yabanje gusa n’uwiseguye, avuga ko ubusanzwe atajyaga avuga ku muntu uri mu bibazo, ati “ariko igihe kirageze ngo uyu musore yigire kuri bakuru be.”

Yasobanuye ko Muhamud Mossi wigeze kuba umuzamu ukomeye muri iki gihugu yari afite impano ariko kubera ko nta myitwarire myiza (discipline) yagiraga, byatumye ubu yirirwa asabiriza. Ati: “Muhamud Mossi (talent sans discipline, ubu yirirwa asabiriza.”

Sadate yatanze urundi rugero kuri Ndanda nawe wabaye umuzamu ukomeye, avuga ko we yari afite impano hamwe n’icyerekezo, byatumye ubu aba umutoza mpuzamahanga.

Yabwiye Kwizera ko amahirwe mu buzima ataza kenshi, amwibutsa ukuntu yari amaze igihe kirekire adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, Rayon Sports ikamufasha kugaruka.

Kuri we, igihe ni iki ko Kwizera akoresha impano afite icyo Imana yayimuhereye, byaba bimunaniye agasezera ku mupira w’amaguru nk’uko yari yarabigenje, amahirwe akasigira “abana bazi icyo bashaka.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ukunda guhora ugenzura telefoni y’umukunzi wawe, itegure izi ngaruka.

Bwa mbere ,Marina ahishuye ko afite umukunzi ||Avuze no kuri BadRama