in

Bwa mbere ,Marina ahishuye ko afite umukunzi ||Avuze no kuri BadRama

Ku nshuro ya mbere umuhanzikazi Marina yahishuye ko afite umukunzi ,anashimira cyane abarimo BadRama.Ibi uyu muhanzi yabitangarije Yago Tv Show ikorera kuri Youtube.

Marina yagize ati: “Ya njyewe mfite umucopain [umukunzi] what? biragutunguye kubera ko ari ubwa mbere mbyemeye? ntabwo mbyemeye kubera ko uvuze ngo turabihakana, mbyemeye kubera ko mufite. Yakomeje agira ati: “Ni ukuri mfite umukunzi nkunda cyane”. Yashimangiye ko azakora ubukwe, gusa yemeza ko atazi igihe buzabera ahamya ko yifuza kuzabyara abana batatu, gusa yirinze gutangaza amazina y’uwo bari mu rukundo.

Agaruka kuri BadRama yagize ati“Muri uyu muziki mba numva mukeneye hafi yanjye kuko kuva natangira umuziki urebye nyine twabaga turi kumwe”.

Yakomeje abishimangira ati: “Turaziranye ku buryo hari igihe kigera nkavuga nti ‘nkeneye musaza wanjye’ nkeneye BadRama iruhande rwanjye. Ariko nta kintu biba bitwaye kuko yansigiye murumuna w’iwe turabikorana”.

Muri iki kiganiro yabajijwe abantu bane yashimira maze mugusubiza, mu mazina yatanze hagarukamo Bad Rama. Hari aho yagize ati“Nashimira Uncle Austin, nkashimira BadRama cyane na team yose ya The Mane”. Yashimiye kandi abanyamakuru n’abafana be avuga ko buri muntu wese muri aba afite ikintu gikomeye yamukoreye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sadate yahaye impanuro ikomeye Kwizera Olivier uherutse kwirukanwa mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi.

Amakosa ukwiye kwirinda gukora mu gihe umaze gufata amafunguro.