in

Sadate Munyakazi wigeze kuyobora Rayon Sports yacishije make nyuma yo kubona ubutumire iyi kipe yahamagajwemo kwitaba urukiko rw’i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, ni abakunzi ba Rayon Sports bamenye amakuru iyi kipe yabo yatumijwe kwitaba urukiko yw’i Washington muri leta zunze ubumwe z’Amerika kuburana urubanza iregwamo n’umucuruzi witwa Nseggere Isaac uyishinja kutubahiriza amasezerano.

Ni amakuru yasakajwe na Sam Karenzi maze abafana ba Rayon Sports batari bake bavuga ko abeshya, bamugira umusazi. Gusa Sadate Munyakazi wigeze kuyobora iyi kipe, we yagenjeje make maze asaba aba-Rayon kutamutera amabuye.

Yagize ati “Si kenshi mpuza na Sam Karenzi ariko kuri iyi nkuru twirinde ku mutera amabuye.”

Amakuru yaje kumenyekana ni uko uyu mucuruzi wareze Rayon Sports kubera ko hari amasezerano basinyanye mu mwaka 2009 akazagera mu myaka 10, bemeranya ko azajya yambika imyambaro iyi kipe maze biza kurangira Murera itambaye iyo myambaro.

Nk’uko byatangajwe na Gakwaya Olivier wahoze ari umunyamabanga w’iyi kipe, yavuze ko impamvu Rayon Sports itambaye iyo myenda ngo ni uko bategereje ko ibageraho maze baraheba kuko uwo mukire yatsinze kuyibagezaho. None yazuye ikirego nyuma y’imyaka 13 yose.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nzarongorwa n’inshuti yange magara” Pamella akomeje kugaragaza ko yishimiye kuba agiye kurongorwa na The Ben

Umwana wiga mu ishuri ryisumbuye rya GS Remera Protestant abangamiwe n’uburaya bukorerwa muri Koridoro n’abana bigana