in

Sabrina Carpenter, icyamamare mu njyana ya Pop yahishuye amabanga yamugejeje ku rwego rwo hejuru ariho uyu munsi

Mu myaka mike ishize, izina Sabrina Carpenter ryakomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru no mu muziki, ariko uburyo yageze ku rwego ariho ubu ni inkuru yihariye. Uyu muhanzikazi w’imyaka 26 y’amavuko, ukomoka mu mujyi wa Quakertown muri Leta ya Pennsylvania, yakuze afite inzozi zo kuba icyamamare. Uyu munsi, ari mu bahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’Isi, afite ibihangano byakunzwe cyane, birimo “Espresso”, “Please Please Please”, na “Taste”.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Rolling Stone, Carpenter yagaragaje ko kugira intego nyakuri n’umurava ari byo byamugejeje aho ari uyu munsi. Uyu muhanzikazi usanzwe ari n’umukinnyi wa filime no ku rubyiniro rwa Broadway, yamenyekanye bwa mbere muri filime y’abana ya Girl Meets World ya Disney Channel (2014–2017), ariko nyuma yaho yiyemeje kwitangira umwuga w’umuziki byimbitse.

Album ye ya gatandatu, Short n’ Sweet, yaciye agahigo ku rutonde rwa Billboard 200 kandi imuhesha Grammy ebyiri: Best Pop Solo Performance na Best Pop Vocal Album. Kuri ubu, ari kwitegura gusohora album ye nshya yise Man’s Best Friend ku wa 29 Kanama 2025, yayibanjirije n’indirimbo “Manchild” yamaze kugera ku mwanya wa mbere mu bihugu bitandukanye birimo Amerika, Ubwongereza n’Irlande.

Urugendo rwe rw’ibitaramo rwitwa Short n’ Sweet Tour ruzenguruka ibihugu byinshi ku Isi, aho azataramira mu mijyi irenga 70. Benshi mu bafana be bamwitwa “Carpenters”, bamukunda ku buryo bw’umwihariko kubera ko ahora abaha ibyo bakeneye: indirimbo nziza, urwenya ruvanze n’ubwenge, n’inyigisho zijyanye n’urukundo n’ubuzima busanzwe.

Sabrina Carpenter ahagaze nk’umwe mu bahanzi bahagurukiye guhindura uburyo umuziki wa pop wumvikanamo muri iki gihe. Kuva ku nzozi z’umwana muto washakaga kuba icyamamare, ubu ni urugero rwiza rw’umuhanzi wubatse izina rye ku mbaraga ze, kandi akaba “ataratangira neza” nk’uko abivuga.

Amafoto ya Sabrina Carpente

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Impamvu zituma abantu bamwe bahitamo gushinga urugo mu gihe abandi basanga bitaringombwa ndetse uyu mubare ukaba ukoza kwiyongera

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO