Rya serukiramuco riberamo ibikorwa benshi bemeza ko ari iby’ubusambanyi, ryasabiwe guhagarikwa.
Ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Mujyi wa Jinja bwasabye guverinoma ya Uganda ko iserukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ ribera muri aka gace buri mwaka, ryahagarikwa kuko rikwirakwiza imico mibi.
Sheikh Ismail Basoga Adi yasabye ko iri serukiramuco ritazabera muri aka gace kuko byagaragaye ko haberamo imico mibi itandukanye irimo ubusinzi, ubusambanyi cyane ku baryamana n’abo bahuje ibitsina bavuga ko binyuranyije n’imigenzereze y’iri dini.
Nubwo bakomeje gusaba ko ryahagarara ariko Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Rebecca Alitwala Kadaga, yavuze ko aba ari abashaka kuryangiza bihishe inyuma y’idini.
Si ubwa mbere iri serukiramuco rishatse guhagarikwa kuko no mu 2022, abagize Inteko Ishunga Amategeko ya Uganda bari basabye ko ryahagarikwa kuko rikwirakwiza imico mibi mu rubyiruko.
Iry’uyu mwaka biteganyijwe ko rizatangira ku wa 9 Ukwakira 2023, mu Mujyi wa Jinja.