in

Nyuma yo gutukwa ku mukino ubanza kubera gukina nabi umukinnyi wa APR FC yizeje bagenzi be ikintu gikomeye bagiye gukorera Pyramid FC itazibagirwa

Nyuma yo gutukwa ku mukino ubanza kubera gukina nabi umukinnyi wa APR FC yizeje bagenzi be ikintu gikomeye bagiye gukorera Pyramid FC itazibagirwa

Ku munsi w’ejo hashize tariki 26 Nzeri 2023, ikipe ya APR FC yahagurutse hano mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Misiri aho izakinira umukino wo kwishyura wa CAF Champions League.

Ni umukino uzaba utoroshye nyuma yaho umukino ubanza izi kipe zinganyije ubusa ku busa, bivuze ko umukino wo kwishyura uzaba amakipe yombi agifite amahirwe angana yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

Ikipe ya APR FC imaze iminsi yitegura uyu mukino ubona ko abakinnyi bari mu mwuka mwiza ndetse bose ubonako biteguye kuzitwara neza kuri Pyramid FC. Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu myitozo ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora rutahizamu Sharaf Eldin Shaiboub yabwiye abakinnyi bagenzi ko atazongera kubatererana ahubwo bamwizera Kandi ko ikipe ya Pyramid FC bagomba kuyikuramo uko byagenda kose.

Sharaf Eldin Shaiboub mu mukino ubanza benshi ntabwo bishimiye imikinire ye dore ko ari we benshi bari bitezeho kuzonga ikipe ya Pyramid FC ariko niwe wari ufite amanota macye mu bakinnyi ba APR FC bakinnye uyu mukino ariko kuri iyi nshuro aremeza ko azakora akantu benshi bagatungurwa.

Uyu mukino uzahuza APR FC na Pyramid FC uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nzeri 2023, uzabera mu gihugu cya Misiri kuri Sitade ikipe ya Pyramid FC ikiniraho yitwa 30 June Stadium.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Patrick
Patrick
7 months ago

👆👆♥️♥️🥰🥰

Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
7 months ago

Nyamara izi kipe zombi ziri buserukire U Rwanda imwe muri zo irakora amateka ijye mu matsinda. Simfana APR ariko ndayiha amahirwe gusumbya indi biri kumwe mu guserukira igihugu cyacu. Amahirwe masa kuri ayo makipe yombi.

Rya serukiramuco riberamo ibikorwa benshi bemeza ko ari iby’ubusambanyi, ryasabiwe guhagarikwa

APR FC yahagurutse mu Rwanda nta visa ifite