in

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe shya yerekejemo

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, yamaze gusinyira ikipe ya Brera Strumica ikina mu cyiciro cya mbere muri Macedonia, nyuma y’uko yari amaze gutandukana na FC Shkupi ku wa 31 Kanama 2024, nyuma y’amezi arindwi yari amaze ayikinira.

Brera Strumica yatangaje aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ivuga ko yishimiye kwakira uyu mukinnyi ukomoka mu Rwanda, wabaye umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mikino ya FC Shkupi. Iyi kipe yifuje kongeramo imbaraga, yibandwa ku g aparo yo gukomeza guhatana mu cyiciro cya mbere, kuko kugeza ubu ifite amanota 3 ikaba iri ku mwanya wa 11 mu makipe 12, mu gihe Shkëndija iyoboye ifite amanota 10.

Rwatubyaye Abdul, ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite ibigwi bikomeye, aho yakiniye Rayon Sports kuva mu 2016 kugeza mu 2019, ahava yerekeza muri Amerika gukinira Kansas City mu cyiciro cya mbere. Muri Kansas City, Rwatubyaye yagiye atizwa mu makipe atandukanye arimo Swope Park Rangers ndetse na Colorado Switchbacks, mbere yo kwerekeza muri Colorado Rapids.

Mu 2022, Rwatubyaye yagarutse mu Burayi aho yerekeje muri FC Shkupi yo muri Macedonia, gusa ntiyahatinze cyane kuko mu mpera za 2022 yagarutse muri Rayon Sports. Nyuma y’igihe gito, muri Gashyantare 2024, Rwatubyaye yongeye gusubira muri Macedonia aho yasinyiye Brera Strumica, ikipe ifite intego yo kuzamuka mu myanya y’imbere mu mwaka w’imikino wa 2024/2025.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

U Rwanda rusezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 nyuma yo gutsindwa na Mali

Patriots BBC yigaranzuye APR BBC mu mukino wa mbere wa BetPawa Playoffs