in

Rwatubyaye Abdul nyuma yo gusinya muri Rayon Sports yahise ahabwa icyindi cyiraka

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul akomeje guca impaka mu b’abanyarwanda dore ko aho aziye muri Rayon Sports ibyiza bikomeje kumuzira.

Uyu musore yahise agirwa kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuyigarukamo avuye gukina mu ikipe yo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America.

Rwatubyaye Abdul akigera muri Rayon Sports yahise agirwa umunyarwanda wa mbere ufata agatubutse mu bakinnyi bakina hano imbere mu gihugu.

Dore ko ayoboye abakinnyi b’abanyarwanda bahembwa amafaranga menshi, ahembwa arenga ho gato miliyoni na magararindwi (1700 amadorari).

Uyu musore yahise abona icyiraka cyo kwamamariza iduka ricuruza telephone zihenze bita IPhone14, iri duka rizajya rimuha akayabo k’amamiliyoni kugira ngo abamamarize izo telephone.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaciwe amaguru ,igitsina n’intoki azira gukora imibonanpo mpuzabitsina

Fridaus wabyaranye na Ndimbati yamusabye ikintu gikomeye nyuma yo gufungurwa