in

Rwatubyaye ni umuyobozi nyawe! Ibitaravuzwe byatumye abakinnyi ba Rayon Sports birengagiza ubukene maze baritanga kugeza ubwo begukana igikombe imbere ya APR FC

Mbere y’uko umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na APR FC, muri Murera habanje kuvugwamo imyiteguro itari myiza yatewe n’uko abakinnyi b’iyi kipe bari baberewemo ibirarane by’amezi 2.

Umukino wagiye gutangira, Rayon Sports idahabwa amahirwe nka APR FC kuko yo yari yiteguye neza. Gusa mbere y’uko uyu mukino utangira, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yaganirije abakinnyi.

Yababwiye ko abafana babo babarakariye kandi ko aribo bagize sitade Huye(nibo bari benshi muri sitade), ababwira ko nubwo bafitiwe ibirarane, ntabwo bari buhembwe nyuma y’umukino ahubwo ko icyambere ngo ni uko bashyira umutima ku mukino ngo kuko amafaranga bazayahabwa kuri uyu wa Mbere.

Ubwo nyuma y’ayo magambo Perezida yari ababwiye, Rwatubyaye Abdul yahise akoranya abakinnyi be maze ababwira ko ibibazo byose babisiga inyuma ubundi bakitangira abafana babo bakabahoza amarira babateye ubwo batsindwaga na Gorilla FC.

Ayo magambo yatumye abakinnyi ubwo bari bageze mu kibuga ishyaka ryari ryose maze umutima bawushyira hamwe bituma bashyira hamwe, kugeza ubwo batsinze barusha APR FC maze bayitwara igikombe cy’Amahoro bayitsinze igitego 1-0.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ndimbati ukunzwe na benshi muri Filime yavuze ibintu bitangaje ajya kuri Sitade kureba Rayon Sports yizeye ko bigomba kuba uko byagenda kose

Byasabye ko bishyira hamwe: Hamenyekanye ibigo bikomeye cyane byishyize hamwe na Beckham kugira ngo begukane Lionel Messi