Kuri uyu wa gatanu, tariki 07 Gicurasi 2021 nibwo hamenyekane inkuru y’umugabo n’umugore bafashwe basambana gusa bashatse kurekurana biranga bisaba ko bitabaza umupfumu nk’uko tubikesha Ukwezi Tv kuri Youtube. Ibi ngo byabereye i Karama mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Uyu mugabo uvuga ko yari amaze igihe azi ko umugore we amuca inyuma, ahamya ko kugirango amufate hari umupfumu bamurangiye akamuha umuti watumye abagwa gitumo ariko ngo ninawo watumye bibananira kurekurana, kugeza uwo mupfumu abanje kuhagera.
Umugore wafashwe asambana avuga ko umugabo we asanzwe amukubita kandi akaba atamwitaho, bikiyongeraho kuba ataha yasinze ntabashe gutera akabariro uko bikwiye. Uyu nawe yemeza ko bari bafatanye kuko ngo bagerageje kubyuka bikabananira.
Uyu mugore kandi avuga ko uyu mugabo we batasezeranye, bityo ngo kugirango areke gusambana byasaba ko nawe akemura ibitagenda kuri we, bitaba ibyo ngo yakwigendera buri wese agafata indi nzira.
https://youtu.be/NGv_jQ5qC3A