in

Miss Bahati Grace agiye kurongorwa n’umusore yihebeye

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, agiye kurushinga n’umusore yihebeye witwa Pacifique Murekezi, bamaze igihe bakundana.Aba bombi bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bashyiraho amafoto babwirana amagambo aryoshye.

Amakuru avuga ko ko ubu bukwe bwa Miss Bahati buri gutegurwa muri Nzeri uyu mwaka, gusa kugeza ubu icyemezo ntakuka cy’igihe buzabera ntabwo kirafatwa.

Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n’uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry’abana.Muri Nyakanga 2012 yibarutse umwana yabyaranye na K8 Kavuyo,batandukanye ubuzima burushaho kurura nyuma aza kubona imiryango ibiri imufasha.

Kuri ubu Miss Bahati n’umukunzi we baba muri Amerika, ariko avuga ko bashobora no kuzaba muri Canada gusa bikazaterwa n’aho bombi bazaba bafite akazi keza.

Src :igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda:Umugabo n’umugore bafashwe basambana bibanarira gutandukana bitabaza umupfumu(Amashusho)

Umugabo ntiyorohewe nyuma yo gutera akabariro n’umugore bikarangira ashizemo umwuka.