in

Rwanda: umusore yishe mama we nyuma yo kumwima amafaranga yo gukoresha igare

Mu karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umusore wimyaka 20 y’amavuko wishe mama we amuhora ko yamwimye amafaranga yo kugura intebe yigare.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwimpongo, Akagari ka Ruragwe mu Murenge wa Rubengera ahagana saa Cyenda zo mu rukerera cyo ku wa 4 Nzeri 2022.

Amakuru avuga ko saa Yine z’ijoro uyu musore yatashye yasinze atongana na nyina, abanyerondo baramutwara bajya kumuganiriza.

Byageze saa Munani z’ijoro umusore amaze gutuza inzoga zamushizemo, abanyerondo baramuherekeza, bagezeyo nyina w’umusore arakingura.Nyuma ngo bumvise urusaku bahuruye basanga uyu musore yamaze kwica mama we akoresheje umuhini.

Abaganiriye na igihe dukesha iyi nkuru bakaba batangaje ko uyu musore yari asanzwe afite imyitwarire mibi.Ndetse ngo yahoraga ashaka kwigarurira imitungo ya se aho kureka ngo iyoborwe na nyina.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yabwiye Abarundi amagambo akomeye

Karongi: Arakekwaho kwica nyina bapfa amafaranga yo kugura intebe y’igare