Nyuma y’aho umuhanzi Bruce Melodie afungiwe mu gihugu cy’u Burundi nyuma akaza gufungurwa ndetse agakora ibitaramo bye kuri ubu yahumurije abarundi bose.
Uyu muhanzi nyarwanda yatangaje ko kutumvikana n’umurundi umwe bitavuze kugirana ibibazo n’abarundi bose.
Ni mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gufungurwa atangaza ko ibibazo byasigaye mu maboko y’inzego zibishinzwe amagambo yemeza amakuru avuga ko hateganyijwe urubanza mu cyumweru gitaha.
Amakuru ahari avuga ko uru rubanza ruteganyijwe mu cyumweru gitaha ruzahuza uyu muhanzi n’umuherwe wari wamutumiye mu 2018 mu gitaramo atabashije kucyitabira ku mpamvu zitamuturutseho.