in

Rwanda: umusore yaguwe gitumo amaze icyumweru asambanya abangavu

Nizeyimana Sulaiman w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana yashyikirijwe RIB, nyuma y’uko amaranye icyumweru n’abana b’abakobwa babiri iwe mu nzu bigakekwako yabasambanyaga.

Ni amakuru inzego z’ubuyobozi zamenye zihawe n’abaturage, nyuma y’uko babonye abana batazi mu rugo rw’uyu musore utuye mu Mudugudu wa Rweru, Akagari ka Kanyegero, Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana.

Aba bana b’abakobwa b’imyaka 16 na 17 bavuga ko bakomoka mu karere ka Ngoma, ndetse uyu musore agahakana ko atari agamije kubasambanya ahubwo yabazanye iwe nk’abakozi bazajya bamukorera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal yavuze ko bahawe amakuru n’abaturage ko hari abana b’abakobwa babana n’uyu musore, aribwo bagize amakenga ko yaba abasambanya.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko afite abana b’abakobwa babiri iwe bahamaze icyumweru kandi batigeze biyandikisha mu bitabo by’umudugudu, twahise twihutira kubishyikiriza RIB, kugeza ubu ntituramenya ukuri kwabyo”.

Uyu musore wibana kuri ubu ari mu maboko ya RIB mu gihe hagikorwa iperereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mugisha
Mugisha
1 year ago

Ni yabahembaga umushahara wukwezi Nava muri Kasho bagende abo abafite iminwa miremire babahe amafaranga yukwezi Yuko babagiriye neza ngo barekeraho kubarongora,wari wumva umwana wumwukobwa ataka ngo barandongoye,kuberako tubasanga amahene yabo yarakiye ibiziroko.

Di Maria yishushanyije ku mubiri ifoto itangaje nyuma yo gutwara igikombe cy’isi ihire ijisho

Umutoza wa Manchester City yifatiye ku gahanga umukinnyi w’umwongereza amwangira ko akina kubera umubyibuho ukabije yavanye mu gikombe cy’isi