in

Rwanda: umupasiteri wari warayogoje abantu yigize ingaragu, arasebye

Umpasiteri wo mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka musanze wari umaze igihe yarayobeje abakoresha imbuga nkoranyambaga avuga ko ari ingaragu ndetse akavuga ko atabyaye yasebye ubwo umugore we yatunguraga imbere y’abantu .

Pasiteri Samuel bamwe bita David aba bayoboke be bamutakarije ikizere Ubwo umugore bashakanye yamugwaga gitumo bari mu cyumba cy’amasengesho amuzaniye umwana bariruka

Bamwe mu bakirisitu uyu pasiteri yasengeraga bavugako bamukurikiyeho Imana umurimo nkuko babibwiye itangazamakuru bavuze ko bamutakarije ikizere kubera bamenye ko ari umunyabinyoma.

Bati:’’Uyu mu pasiteri wacu twahoranaga mu byumba by’amasengesho, Yatubwiraga ko nta mwana agira ndetse nta muryango afite”.

Nyuma yo kumara igihe abeshya abayoboke be nkuko babivuga, kuri uyu wa kabiri taliki 10/2/2022 haje umugore afite umwana abasanga mu masengesho ahita abwira abakirisitu bose ko uyu pasiteri ari umugabo we basezeranye byemewe n’amategeko.

Mu gihe bakijijinganya, uyu mugore yahise afata amafoto yari yitwaje yerekana aba bombi bari mu murenge basezerana imbere y’amategeko ndetse banakoze ubukwe.

Nyuma yo kubona ayo mafoto, Bamwe mu bakiristo bahise biruka barahunga kuko bagize ubwoba.

Bamwe mu babashije kuvugana n’umunyamakuru wa Tv1 Dukesha iyinkuru bamubwiye ko uyu mu pasiteri ntacyo azongera kubabwira kuko nta Mana afite ari umushabitsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rachid Pogba wafashe videwo ya Samuel Hagenimana yavuze impamvu yamutumiye mu bukwe bwe

Mu burakari byinshi, KNC yasabye ko Komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda yegura(Video)