in

Rwanda: Umunyeshuri wakubise ingumi Animateri bimukozeho.

Umunyeshuri wigaga muri ririya shuri rya ES Nyakabanda mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, yakubise Animateri we mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021 bahita bamwirukana.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku ishuri ryisumbuye rya ES Nyakabanda aravugwaho gukubita Animateri mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021 maze bucya bamwirukana burundu.

Nkindisano Jean Pierre uyobora iri shuri rya ES Nyakabanda riherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, avuga ko uriya munyeshuri yakubise Animateri muri ririya joro ubwo yari agiye kureba icyateye urusaku aho abanyeshuri bafatira amafunguro.

Uyu muyobozi yagize ati “Numvise basakuza babyina, mpamagara Animateri kuko ni we wari hafi, agiye abana bamwe bahita bicara, uwo asigara ahagaze amubajije abo babyinanaga asubiza ko yabyinaga wenyine umwana akomeza kugira amananiza atera Animateri ikofe.”

Uyu muyobozi w’ishuri atangaza ko mbere yo kwirukana uriya mwana, babanje kubiganiriza inzego zinyuranye ubundi banashingira ku mategeko y’ishuri n’amahame ngengamyitwarire.

Avuga kandi ko hanashingiwe ku itegeko rishya ry’Uburezi mu Rwanda riteganya ko “umwana ukubise umwarimu cyangwa undi muyobozi we arirukanwa. Ni ryo twakurikije tumushyikiriza ababyeyi be.”

Gusa uyu munyeshuri aremera ko yakoze amakosa yo kurengera agahohotera uwari umuyobozi we ubu akaba yicuza dore ko ngo aniteguye gusaba imbabazi inzego z’uburezi.

Uyu mwana uvuga ko atari asanzwe arangwa n’imyitwarire mibi, avuga ko yakubise Animateri biturutse ku mujinya waturutse ku rushyi yari amaze gukubitwa n’uriya mukozi w’Ishuri.

Ati “Yankubise urushyi mu maso nanjye numva ngize akabazo musunika ku rugi ntabwo namukubise ariko nyine ikosa nishinja ni ugukubita umuyobozi kuko ntabwo n’umunyeshuri mwigana ukwiye kumukubita ndishinja kwihanira.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Utuntu n’utundi: Wakora iki ibi bintu bikubayeho ?

Yaka Mwana yavuze ibyo akora iyo amaze gusinda agahura n’indaya (video)