Kuri twiter abantu barakaye nyuma y’umuntu wari usanzwe akoresha amazina yitwa Mami Nyirarukundo kuri twitter,hanyuma akajya ashukisha abasore ikimero cye bigatuma bamuha akayabo.
Uyu Mami ariko mu buzima busanzwe nta muntu wari uzi niba ari umukobwa cyangwa umugore, yewe cyangwa umusore cyangwa umugabo, kuko nubwo yakoze udutendo twinshi cyane twose yadukoraga yandikira abantu kuko nta muntu yigeze avugisha n’ijwi rye.
Kuri uyu wa 05 kanama 2022 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucika ururondogoro, ubwo amwe mu mafoto uyu Nyirarukundo Mami yagiye yohereza abagabo bakamuha amafranga yajyaga hanze maze agatahurwa na benshi, ku rubuga rwa twitter yatangiye kurikoroza, aho yabohererezaga imyanya ye y’ibanga ndetse n’itako rye bakamuha ibihumbi 200.
Nyuma y’uko bamutahuye, abagabo benshi ndetse n’abasore batangiye gutanga ubuhamya bw’ibihe bagiranye na Mami Nyirarukundo, ko bamwohererezaga amafranga ariko wamusaba guhura nawe bikaba agatereranzamba, ndetse bivugwa ko yageze ku bantu benshi cyane abaka amafranga harimo n’abo hanze, hakaba nabo yabwiraga ko arimo gufasha ariko akaza kubatenguha nyuma, dore ko n’ubundi icyo yabaga ashaka ari ukurya amafranga yabo ibindi ntibimurebe.
Buriya ko Mami nyirarukundo yabahaye ifoto, mukamuha biriya bifaranga byose, umuntu abihereye video ntimuha follow na like aba chou🙄😁 pic.twitter.com/Ad5oZCZ0bE
— Vanilla 🍦🍦🍦 (@zulemazahiri) August 6, 2022