Mu ijoro ryo Kuwa Kabiri Tariki ya 22 06 2021, ahagana saa tatu z’ijoro, mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kageyo, akagari ka Muhondo, umudugudu wa Kamanyundo, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umugabo witwa Gasangwa Diogene, yatemewe ukuboko mu rugo rwa Habineza Cyriaque arimo kumusambanyiriza umugore.
Amakuru ducyesha Igicumbi News, avuga ko aba bose bari barikumwe ahantu (Bivugwa ko bari mu kabari), umugore w’uyu nyirurugo avuga ko atashye hashize akanya Na Gasangwa avuga ko agiye, aho kujya iwe ajya kwa Habineza kumusambanyiriza umugore.
Umukuru w’umudugudu wa Kamanyundo, byabereyemo, Uzayisenga Theresphore, yavuze ko nyirurugo yageze mu urugo akikanga umuntu bigatuma amutema.
Ati: “Amakuru twamenye ni uko Habineza Cyriaque yari ari kumwe n’umugore we baratahana bataha bafite icupa, bageze mu urugo Habineza arisubiza kwa nyiraryo, agarutse asanga Gasangwa ari gukomanga ku urugi rujya mu cyumba amwikanze baba barafatanye bararwana Habineza nko kwirwanaho afata umuhoro aba aramutemye”.
Uzayisenga Kandi yakomeje avuga ko nk’ubuyoyozi bahageze bahita bajyana Gasangwa kwa muganga bageze ku kigo nderabuzima cya Muhondo nabo bahita bahamagara Ambulance imujyana ku bitaro bikuru bya Byumba.
Anakomeza agira inama abagore n’abagabo kwirinda gucana inyuma.
Agira ati: “Nta mugabo ushaka umugore adakunze, nta n’umugore ushaka umugabo adakunze, bakwiye kwirinda gucana inyuma kuko bisenya ingo ndetse bikaba byatuma bamwe babura ubuzima bwabo”.