Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, bikekwa ko yiyahuye ashyize umutwe mu mashini isya ikawuca.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Kamatamu mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro nk’uko tubikesha Isano TV.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Muhigirwa David, yatangaje ko uyu musore yiyahuye akoresheje imashini isya yari asanzwe anakoresha, aho yayishyizemo umutwe ikawukata.
Ati “ Byabaye nijoro nka saa tatu, hari abanyerondo bari ku muhanda babona umuntu araje kubera ko yari asanzwe ahakora bamuzi bakomeje akazi kabo bisanzwe, bumva yakije icyuma gisya bagira ngo hari ikintu agiye gukora. Bahise batekereza kujya kumuhagarika kuko amasaha yo guhagarika imirimo yari yagze.”
Yakomeje avuga ko mu gihe bari bakivugana ku kuntu bamuhagarika gukora bumvise ikintu gituritse bihutira kujya kureba basanga ni imashini isya imuciye umutwe amaraso adudubiza hejuru.
Gitifu Muhigirwa yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Rwamagana, bakaba bakomeje gushakisha umuryango we ngo kuko abo yakoreraga batari bazi neza aho akomoka.