in

NdabikunzeNdabikunze

Dore ibintu abagabo bakunda cyane nyamara abagore babyanga urunuka.

Tired frustrated african wife ignoring angry black despot husband arguing blaming upset woman of problems, jealous man shouting at sad girlfriend, family fight and controlling boyfriend, disrespect

Mu rugo rw’abashakanye hari ibintu usanga abagabo bikundira nyamara abagore babo batabyishimira habe namba nkuko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.

Ibintu abagabo bakora bikarakaza abagore babo

1.Kudafasha umugore imirimo yo mu rugo

Ibi abagabo benshi ntibabyumva ariko kandi ni ngombwa cyane. Uwo mwashakanye ni umufasha wawe si umukozi wawe! Burya rero sinangombwa ko umufasha ibintu bihambaye ako wamufasha kose kamutera akanyamuneza.

2.Kugona cyane

Iki ni ikibazo gikomeye cyane usanga abagore binubira, kandi n’ubwo ari imiterere kamere y’umuntu burya kwa muganga bashobora kugufasha. Umugore ufite umugabo ugona cyane usanga atishimira kuryamana n’umugabo we ndetse rimwe na rimwe yagona bikabuza umugore gusinzira. Nyamuneka mugabo niba bijya bikubaho ntuzuyaze kwegera abaganga babugenewe bitazagusenyera.

3.Kutishimira inshuti z’umugore

Ibi nabyo ni ibintu bikomeye mu mibanire y’abashakanye. Niba umugabo akunda kubuza umugore kugendana n’inshuti ze z’abagore bagenzi be cyangwa se akamufuhira bikabije kuburyo amubuza kuvugana n’abasore cyangwa abagabo biganye, bakorana cyangwa baziranye mu bundi buryo, nta kabuza rwose umugore ntazabyishimira kandi bizazana agatotsi mu mibanire yabo.

4.Kurangarira abakobwa ari kumwe n’umugore

Mugabo uramenye rwose niba wasohokanye n’umugore wawe cyangwa muri kugendana aho mwaba mujya hose, ntuzarote unatera akajisho umwanya ku bandi bagore cyangwa abakobwa. Iki kintu abagore ntibakishimira namba rwose. Umugore wawe aba akeneye ko umwereka ko ariwe rukumbi witayeho bityo ijisho ryawe ntirizagusenyere.

5.Gukunda umupira bikabije

Ibi bikunze kuba ku bagabo batari bake rwose kandi abagore burya ntibabyishimira. Ugasanga umugabo afite televiziyo n’ifatabuguzi rimwemerera kurebera imipira iwe ariko iteka agahora yigira kurebera mu tubari kandi wenda ari na mugicuku. Yego birumvikana ntawaca iteka ngo ntibakave mu rugo, ariko burya hari uburyo bwiza bwo kubikoramo.

Niba koko umugabo yifuza kurebera umupira hamwe na bagenzi be, ibyiza ni ukubibwira umugore ndetse rimwe na rimwe byajya bikunda mukanajyana kandi mpamya ko nta mugore utabyishimira n’ubwo yaba adakunda imipira cyane. Ikindi kandi rimwe na rimwe umugabo yagakwiye kwigomwa akarebera imipira mu rugo igihe afite ifatabuguzi cyane cyane nk’imipira iba ninjoro.

6.Gukunda mama we cyane

Ni byiza kandi si amakosa ko umugabo yakunda mama we kuko mama w’umuntu nta we wamunganyisha, ariko na none ku mugabo ukuze burya iyo akunze mama we bikabije, umugore we ntiyishimira guhora yumva nyirabukwe ariwe uza mbere mu rugo rwabo cyane ko n’ubundi urugo rwubakwa na babiri. Kwita kuri mama we ntibyagakwiye gutuma ariwe agira intero n’inyikirizo kuko rwose wasanga byamusenyeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: inkuru ibabaje y’umusore wiciye umutwe.

Ibyo Diamond Platnumz yabwiye Mutesi Jolly ku bijyanye n’abanyarwandakazi