in

NDASETSENDASETSE NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO

Mukansanga Salima yakoze agashya ubwo yataga ikarita mu kibuga umukinnyi akayimuzanira (Videwo)

Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia yakoze agashya ubwo yajyaga gutanga ikarita akayibura yayitaye mu kibuga.

Mukansanga Salima ubwo yari ari kuyobora umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Guinea na Zimbabwe yaje guta ikarita y’umuhondo mu kibuga, yaje kubimenya ubwo yajyaga gutanga ikarita akayibura bikarangira umukinnyi ayimuzaniye.

Uyu musifuzikazi ukomoka mu Rwanda wari umukino we wa mbere yari asifuye mu gikombe cy’Afurika mu bagabo ari mu kibuga hagati.

Mukansanga Salima kandi yanditse amateka yo kuba umusifuzi wa mbere w’igitsina gore ubashije gusifura umukino w’igikombe cy’Afurika ari mu kibuga hagati.

Uyu mukino we wa mbere yayoboye yawitwayemo neza nta kindi kibazo yigeze ahura ntacyo uretse ibyo twavuze haruguru byo guta ikarita.

Uyu mukino wahuzaga Guinea na Zimbabwe waje kurangira ikipe y’igihugu ya Zimbabwe itsinze Guinea ibitego bibiri ku busa.

Mukansanga Salima Rhadia w’imyaka 33 y’amavuko, akomoka mu karere ka Rusizi, akaba yarize ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
SABATO Van Vital
SABATO Van Vital
2 years ago

Ako kamisebeje ariko ntacike inte bibaho p

Muvandimwe Olivier
Muvandimwe Olivier
2 years ago

Erega nawe ariwowe buriya nigihunga mwimurenganya mwibukeko arubwambere . kd ririya rushanwa rirakomeye cyane naho nakwatagize ubutaha azagabanye igihunga.
No: +250780439806

Video y’umunsi: Usengimana Faustin akina n’umwana we

Rwanda: Abantu benshi bumiwe nyuma yo kubona umugabo wasengeraga mu mazi ateye ubwoba(Video)