Umunyarwandakazi Theodetha avuga ko aterwa ishavu n’abita umwana we w’umuhungu amazina amutesha agaciro nyuma yaho avukanye amazuru adasanzwe.
Theodethe ufite abana batanu avuga ko na we ubwe yagize ubwoba abonye abyaye umwana ufite amazuru ateye mu buryo budasanzwe, aho yatangarije shene yo kuri Youtube ko yagiye kwa muganga muri CHUK bakamubwira ko umwana bamuvura bamubaze ariko akabura ubushobozi bwo kumuvuza.
Yavuze ko akibyara uyu mwana abantu bahuruye, yaba abana ndetse nabakuru bakaza kureba umwana udasanzwe.Theodetha avuga ko uyu mwana we abamutoteza namwita amazina amashengura, bamwe bati” yavukanye amazuru ane, “abandi ngo ni bizuru ,abandi bakamwita monster(igikoko kidasanzwe).
Avuga ko kubera ariya mazuru ,umwana we ahora arira cyane kubera uburyo aba aramurya,ntajya agoheka.