in

Rwambikanye: Ureberera inyungu za Bruce Melodie ari we Coach Gaël yajyanye umwe mu banyamakuru bakomeye mu nkiko amushinjya ibyaha bigera kuri 2 

Rwambikanye: Ureberera inyungu za Bruce Melodie ari we Coach Gaël yajyanye umwe mu banyamakuru bakomeye mu nkiko amushinjya ibyaha bigera kuri 2

Umunyamakuru Niyigaba Clement ukorera ku muyoboro wa YouTube yajyanywe mu nkiko na Karomba Gaël uzwi nk’ureberera inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie amushinja ibyaha birimo Kwangisha umuntu abandi, Ku mwicira izina no kumuvuga ho ibihuha.

Iki kirego cyatanzwe n’uwuhagarariye Coach Gael mu mategeko Mt Kiziko Safari ari nawe watanze bimwe mu birego umukiriya we ashinja uyu munyamakuru Niyigaba Clement.

Impamvu nyamukuru Coach Gael yajyanye uyu munyamakuru mu nkiko avuga ko ari zimwe mu nkuru zigera kuri 3 yamukoze ho agerageza kumwangisha abantu no kumwicira izina, si ibyo gusa kuko avuga ko yamuharabitse avuga ko ari kwica umuziki nyarwanda.

Izi nkuru zigera kuri 3 zivuga kuri uyu Coach Gael yasabye ko zasibwa gusa umunyamakuru Dc Clement amubera ibamba kuko yabonaga nta mpamvu yumvikana ihari yo gusiba izi nkuru kuko we avuga ko ibyo yavuze byose yari abifitiye gihamya nta bihuha yigeze atangaza ngo kuko itangazamakuru yararyize azi ibyemewe n’ibihanwa n’amategeko.

Niyigaba Clement yanyuze kuri Terevisiyo ya Isibo ahakorera ikiganiro cya the choice live.
Karomba Gaël

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bibabere isomo: Umugabo yangiwe gusezerana n’umugore yihebeye kubera undi wamushinjaga icyaha karundura (Video)

Uko APR FC yisana ni nako RAYON SPORTS yijuta! Umu-chou w’Aba-Rayon, Youssef ategerejwe i Kigali mu Rwanda