in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Rwamagana: Umugore ahagarikiye ubukwe mu murenge, abantu barahurura(Video)

Umubyeyi waje witwaje umwana we  ubukwe bw’umugabo we witwa Innocent wari ugiye gusezerana n’undi mugore, amushinja kutabahiriza uburenganzira bw’umwana babyaye ndetse no guta urugo.

Ibi byabereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro ubwo innocent yari agiye gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we mushya ,uyu mubyeyi babyaranye umwana yahise yinjira asuka amarira avuga ko atakwemera ko umugabo we arongora undi mugore mugihe yataye urugo ,ndetse akaba atita ku mwana babyaranye.Abantu bahise bagwa mu kantu babonye ibibaye.

Innocent abajijwe niba hari icyo azi kuri uriya mugore yavuze ko koko babyaranye ariko ngo ntiyaherukaga kumubona ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo gushaka undi mugore.Gusa yahamirije itangazamakuru ko yajyaga avugana nuyu mugore kuri telefoni ndetse yakekaga ko ari budobye ubu bukwe.Ubuyobozi bw’umurenge wari bwatangaje ko aba bombi bari batanze ikibazo cyabo mu murenge ,ariko uyu Innocent yabihakanye ahamya ko ataherukaga kubonana nuyu mugore we.

Umugeni mushya wari ugiye gushakana na Innocent yavuze ko yari yiteguye ko uyu mugore ari buze guhungabanya ubukwe bwabo ,ngo kuko yahoraga abaneka ,ngo a azabicire ubukwe.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’umurenge ,Aba bombi bimeranyije ko Innocent agururira imyenda y’ishuri umwana we, kumubonera amafaranga yishuri, no gufasha umugore we kubona ibitunga umwana wabo.Byaje kurangira ubukwe bukomeje nubwo bwari bwajemo kidobya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya Shazz arimo kuzunguza umubiri (Video)

Ba bakobwa b’impanga ba mbere beza mu Rwanda bavuze byinshi ku buzima bwabo| Bose bateye neza| Imana irarema koko!