in

Rwamagana habereye impanuka iteye ubwoba

Abantu 9 bari mu mirimo yo kubaka uruganda rukora amavuta yo guteka bagwiriwe n’urukuta barimo kubaka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, abafundi barimo kubaka inyubako y’uruganda Grande huile rukora amavuta yo guteka ruherereye mu kagari ka Bushenyi mu Murenge wa Mwulire mu Cyanya cy’inganda, bagwiriwe n’urukuta barimo kubaka icyenda muri bo barakomereka.

Umwe mu baturage batuye mu kagari ka Bushenyi yavuze ko abo bafundi n’abayede barimo kubaka uruganda ruri mu cyanya cy’inganda urukuta barimo kubaka rurabagwira.

Nyuma yo kugwirwa nurwo rukuta abaturage bari hafi batabaye ndetse babimenyesha ubuyobozi n’Inzego zishinzwe umutekano.

Abantu icyenda barimo gukora imirimo yo kubaka urwo ruganda nibo bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Rwamagana ariko nta muntu urwo rukuta rwishe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yerekanye akavagari k’amafaranga asigaye atunze rubanda batangira gukora ibikorwa byo kwirwanaho -AMASHUSHO

Super Cup:Hashyizwe hanze ibiciro byo kuzareba umukino wari umaze imyaka 11 utegerejwe