in

Rwamagana: Gitifu yanyweye inzoga arasinda arara muri Rigori akora irondo ry’umwuga bucya asezera asaba ako gukora irondo

Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihembe gaherereye mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, yandikiye Umuyobozi w’Akarere amumenyesha ko yasezeye ku kazi ku mpamvu ze bwite, nyuma y’aho anyweye inzoga agasinda akarara mu muferege w’amazi.

Ibaruwa y’ubwegure uyu wari Gitifu w’Akagari yayishyikirije Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu muyobozi yaraye anywa inzoga arasinda, hanyuma atwara moto iragenda imugusha mu muferege w’amazi arara aho. Inzego z’umutekano zari ziri ku irondo n’abandi bayobozi ngo baje kuhamusanga atangira kubasuzugura no kubabwira nabi gusa biza kurangira bahamukuye.

Mayor w’akarere ka Rwamagana Yagize ati” Yanyoye inzoga ngira ngo moto imutura hasi ariryamira arasinzira, aho abantu bamugereyeho bamubyukije atera amahane biba ngombwa ko bamukura aho mu muhanda bareba ahantu baba bamucumbikiye. Aho akangukiye rero menya yitekerejeho asanga ntakwiriye kuyobora abantu n’izo ngeso ze ahitamo kutwandikira asezera ku mirimo ye.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddy Boo yatangaje ikintu kidasanzwe azakora Mpappe naramuka atwaye igikombe cy’isi

Bikekwako yiyahuye: Dj Stephan wari inkingi ya mwamba mu biganiro byinshi yitabye Imana