Mu karere ka Rwamagana abagore batwite bashyize hejuru amajwi yabo bavugako hari kampano ikora ubushakashatsi iza igatwara inkari zabo gusa ngo ntacyintu bo babaha gifatika ngo kuko babasigira isabune yo koga gusa.
Umwe mu badamu batanga izo nkari yatangarije TV1 dukesha iyi nkuru agira ati “Nge baza gutwara inkari inshuro ishatu mu cyumweru gusa iyo baje bansigira isabune gusa.
Mu gihe abagabo babo havugako aba bantu baza gutwara izo nkari bakwiye kuzajya babaha amafaranga afatika ngo kuko nta muntu ukama inka ataragiye, bakomeza bavuga ko ayo masabune babaha nubundi ba bayasanganywe mungo zabo.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yatangaje ko iyi kampani itwara izo nkari izwi kandi ibifitiye ibyangombwa muri ako karere, akomeza avuga ko izo nkari zicyenerwa mu bushakashatsi kandi hacyenerwa inkari z’abagore batwite gusa.