Umusore utunganya umuziki mu buryo bw’amajyi uri mu bagezweho muri iyi minsi muri muzika nyarwanda, Ayoo Rush yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Shefra bamaze iminsi mu rukundo.
Biri kuvugwa ko uyu musore Ayoo Rush na madamu we Shefra bombi basezeraniye mu murenge wa Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Uyu muhanga mu gukora amajwi y’indirimbo aherutse gutangaza ko umwaka utaha wa 2023 azatangira kwishyuza miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku ndirimbo imwe.
Azwiho gukora indirimbo nka Away ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz, Please me ya Juno Kizigenza ndetse n’izindi nyinshi zagiye zikundwa hano mu Rwanda