in

Rutsiro: Umugabo yabenzwe n’umugore we babyaranye ajya kwishakira undi mugabo ni uko maze nyamugabo ahita afata icyemezo cy’ububwa cyo kwiyahura akoresheje icyiziriko

Rutsiro: Umugabo yabenzwe n’umugore we babyaranye ajya kwishakira undi mugabo ni uko maze nyamugabo ahita afata icyemezo cy’ububwa cyo kwiyahura akoresheje icyiziriko.

Umugabo w’imyaka 36 wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu mugozi w’inzitiramubu yapfuye nyuma y’uko umugore babyaranye abana batatu amutaye akajya gushaka undi mugabo.

Byabereye mu mudugudu wa Nyaburama, Akagari ka Kagano umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu gitondo cyo ku wa 04 Nzeri 2023, nibwo umuturanyi wari ufitanye gahunda n’uwo mugabo, yagiye kumureba asanga anagana mu mugozi yapfuye.

Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, inzego z’umutekano bwageze aho byabereye, mu gukurikirana busanga uyu mugabo yibanaga mu nzu wenyine kuko umugore yafashe abana abajyana iwabo, ajya kwishakira undi mugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafashe icyemezo kigayitse asaba abaturage kwirinda kwiheba no kugana ubuyobozi bubegereye bukabagira inama igihe cyose bafite ikibazo kibabangamiye.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyarugenge: Abana babiri bisanze bari kwangara nyuma y’uko nyina wabo wari indaya afungiwe mu Nzererezi i Gikondo

None se kutumye batsa umuriro ubwo uzashobora kuwuzimya? Marina Deborah nyuma y’igihe atagaragara cyane muri muzika yagaragaye asaba abafana ibintu byatumye umuriro waka kandi ari we ubiteye