in

Rutahizamu w’imyaka 19 washakwaga na Rayon Sports WFC yayiciye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda maze Rayon Sports irataruka

Rutahizamu w’imyaka 19 washakwaga na Rayon Sports WFC yayiciye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda maze Rayon Sports irataruka.

Rutahizamu w’Umugande wari utegerejwe muri Rayon Sports y’Abagore, Margret Kunihira ntakije kubera ikibazo cy’umushahara bananiwe kumvikana.

Uyu rutahizamu wakiniraga Kampala Queens FC yaciye Rayon Sports WFC miliyoni y’umushahara.

Ni umukinnyi wifuzwa n’amakipe atandukanye arimo na Kawempe Muslim Ladies FC yavuyemo 2022 ajya muri Kampala Queens.

Mu makipe kandi yamwifuzaga harimo na Rayon Sports yo mu Rwanda, ibiganiro byabayeho ariko ntibyayenda neza.

Rayon Sports mbere y’ibindi yabajijwe niba yiteguye kwishyura miliyoni 3 z’amashilingi ya Uganda (miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi nk’umushahara wa Margret Kunihira.

Iyi kipe yahise ivuga ko ayo mafaranga ari ubusazi ko no mu ikipe y’abagabo abayahembwa ari mbarwa, iyi kipe yahise ibivamo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 muri 2019 yafashije Uganda U17 kwegukana igikombe cya COSAFA ubu akaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu ya Uganda ’Crested Cranes’ izakina na Algeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cy’Abagore cya 2024.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Serumogo wa Rayon Sports ari mu nzira mbi imukura mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi

Abagabo bari abakera: Inkumi zituniye ku musore wabaye ibyatsi baramukubita aranoga yumvishe inkoni zimugeze ahantu agira icyo akora[Video]