Umukinnyikazi ukina asatira mu ikipe y’igihugu y’ubwongereza, Chloe Kelly yatunguye abantu nyuma yo gukuramo umupira agasigarana akenda k’imbere nyuma yo gutsinda igitego k’instinzi.
Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe y’igihugu y’abagore y’ubwongereza yatwaraga igikombe cy’uburayi mu bagore batsinze ubudage ibitego bibiri kuri kimwe.
Abongerezakazi nibo babanje gufungura amazamu ku gitego cya E. Toone ku munota wa 62′ nuko cyiza kwishyurwa na L. Magull ku munota wa 79′ maze Chloe Kelly azagutsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 110.
Choe Kelly nyuma yo gutsinda icyo gitego yacyishimiye mu buryo budasanzwe, aho yahise akuramo umupira yari yambaye agasigarana akenda k’imbere, aho yahise ahabwa n’ikarita y’umuhondo.
Chloe Kelly ni Umukinnyikazi w’imyaka 24, akaba avuka mu Bwongereza ndetse akaba akinira ikipe ya Manchester City y’abagore.