in

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yaretse ruhago ajya kwibera kimyozi ‘umwogoshi` muri Canada (Amafoto)

Iradukunda Bertrand ‘Kanyarwanda’ wakiniye amakipe arimo iy’Igihugu “Amavubi”, APR FC na Kiyovu Sports, ariko akaba aheruka gusezera kuri ruhago, kuri ubu asigaye akora muri ’salon de coiffure’ muri Canada.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Iradukunda  Bertrand yerekeje muri Canada nyuma yo gutandukana na Musanze FC yari amaze amezi abiri n’igice gusa asinyiye.

Nyuma y’ukwezi kumwe, tariki 1 Ukuboza 2023, uyu mukinnyi yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru ku myaka 28.

Mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Iradukunda Bertrand agaragara yogosha umwana muri ’salon de coiffure’, ndetse yashyizeho amagambo agira ati “Ntakinanira umutima ushaka 🙏🏾 Inshuti nyanshuti uyibonera aho rukomeye. Warakoze muvandimwe Thierry Cikulu [Titi_art_barbepro].”

Iradukunda yavuze ko yatangiye kwiga kogosha akimenya ko azajya muri Canada.

Ati “Nabyize ngiye kuza. Nari mfite amakuru ko ari akazi keza ino aha.”

Iradukunda yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 2009 mu irerero rya APR FC, mu 2014 yerekeza mu Isonga FA.

Mu makipe makuru, yakiniye APR FC yamureze, yavuyemo yerekeza muri Bugesera FC na Police FC.

Uyu musore yaje kugira imvune ikomeye amara umwaka adakina ndetse kugaruka ku rwego rwiza biramugora. Icyo gihe yahise ajya muri Mukura VS mu 2018, ayigiriramo ibihe byiza.

Yakomereje muri Gasogi United, Kiyovu Sports ndetse na Musanze FC atakiniye umukino wemewe n’amategeko. Hanze y’u Rwanda, yakiniye Township Rollers yo muri Botswana.

Kuri we, ibyishimo bya mbere yagize muri ruhago ni bwo yabonekaga mu bakinnyi 29 batoranyijwe kujya mu irerero rya APR mu 2009 ndetse no mu Ikipe y’Igihugu.

Kunanirwa kwihanganira ububabare ni byo byatumye asezera guconga ruhago.

Mu Ukuboza, Iradukunda yagize ati “Imbogamizi zikomeye nahuye na zo ni imvune nyinshi nagize zirimo umugongo, amavi n’akagombambari. Navuga ko umupira utananiye ahubwo gukomeza kwihanganira ububabare ni byo byanze.”

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyo yababonaga yagiraga ihungabana rikomeye cyane ! Ese byagenze bite kugirango Scovia yisange arangurira ibicuruzwa mu maduka ya Kazungu

Bushali n’umugore we w’igitonore bageze mu bukwe bwa Kimenyi na Muyango bahakorera udukoryo batitaye ku bari kubareba