in

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi uherutse gusanga umugore we muri Canada, agiye kumena amabanga y’ububandi bukorerwa muri ruhago nyarwanda

Rutahizamu w’Umunyarwanda uherutse kwerekeza mu gihugu cya Canada, yateguje Abanyrwanda ko mu minsi iri imbere azashyira ukuri hanze ku bisa n’umwanda biba muri ruhago y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi waciye mu makipe manini arimo APR FC na Police FC, aherutse gusanga umugore we mu gihugu cya Canada, aho bamwe batangiye kwibaza niba yaba agiye guhagarika gukina umupira w’amaguru.

Uyu mukinnyi yuririye ku butumwa bwatambukijwe n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Mugaragu David wabucishije ku rukuta rwa Facebook, yavuze ko abakinnyi bo mu Rwanda bahura n’ingorane zitandukanye.

Usengimana yavuze ko abakinnyi bakina muri aya makipe yitwa ko ari makuru, baba bafite ibikomere ku mitima ya bo ariko bagahitamo guceceka ku bwo gutinya gutakaza akazi.

Yagize ati “Mureke tujye tumenya amakuru y’abantu bakina kurusha uko twayamenya batagikina. 80% y’abakinnyi ubona muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka itandukanye, buri umwe afite umutima ariko igice kinini ni igifite agahinda.”

Yakomeje agira ati “Rimwe na rimwe wowe utabona yewe atanavuga kubera impamvu. Ex: Atiteranya, atabura akazi…”

Yongeyeho ati “Ariko igishoboka gifite n’amahirwe menshi, cyaba aramutse avuze, ni ugutakaza akazi.”

Uyu rutahizamu yakomeje avuga ko abakinnyi bakina mu makipe arimo Rayon Sports, AS Kigali, Police FC n’izindi, bahura n’ibizazane byinshi ariko bagahitamo kuryumaho.

Ati “Impamvu umukinnyi akina muri Rayon, AS Kigali, Kiyovu, Police n’andi, ubona akina neza mu mwaka umwe akabura ikipe ku buryo n’iyo mu Ntara itamufata. Vuba mfite episodes.”

Usesenguye neza iyi mvugo y’uyu rutahizamu, usanga aca amarenga ko abakinnyi bashobora kuba bahemukirwa ariko bagahitamo kuryumaho aho gutakaza akazi.

Usengimana uretse kuba yarakiniye amakipe manini mu Rwanda, ni n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi. Yanakiniye Singida Big Star yo muri Tanzania.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mvukiyehe Juvénal uherutse kugura ikipe ya Rugende FC akayita Addax Fc, yavuze amakipe abiri yifuza guhura nayo akayaha isomo

Pasiteri yatunguranye mu rusengero akorera umugore we ibintu bitari byitezwe n’Abakirisitu