in

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon yategetse bagenzi be umubare w’ibitego bagomba gutsinda Gorilla FC kugirango bihorere banayerekeko iciriritse

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon yategetse bagenzi be umubare w’ibitego bagomba gutsinda Gorilla FC kugirango bihorere banayerekeko iciriritse

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye bagenzi be umubare w’ibitego bagomba gutsinda Gorilla FC kugirango bayihe isomo rya Ruhago ijye ihora yibuka ko iri ku rwego rwo hasi.

Ikipe ya Rayon Sports imaze icyumweru cyose ikora imyitozo yitegura umukino ifitanye na Gorilla FC kuri iki cyumweru ndetse babashije no gukina umukino wa gishuti n’ikipe ya Vision FC bayitsinda ibitego 4-1.

Mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze ku munsi w’ejo hashize yari iya nyuma bakoze mbere y’umukino, rutahizamu wayo Hertier Luvumbu Nzinga yabwiye bagenzi be ko bagomba kuzakina n’imbaraga nyinshi kugirango batsinda Gorilla FC ibitego bitari munsi ya 3 kubera ko nayo iheruka kubibatsinda umwaka ushize.

Uyu mukino ukomeje kuvugisha benshi ndetse ubona ko hagati y’amakipe yombi hatangiye kuzamo ihangana rikomeye bijyanye ni uko benshi bavugaga ko ari ikipe zimwe ariko bisa nk’ibyamaze kurangira.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 Yemen Zelfani azabanza mu kibuga ejo yagaragaje ko ashaka guhereza Gorilla FC ubutumwa itazibagirwa

“Uyu mwana nawe azatuma abahungu b’i Nyarugenge batoragarura amashushi”: Miss Kayumba Darina yongeye gutuma imitima ya bamwe mu bahungu itera insigane -AMAFOTO