Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri Cameroon ashobora guhamagarwa mu Amavubi

Umunya-Cameroon utahaza izamu mu ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana ashobora kuba Ari mu bakinnyi umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye.

Uyu mukinnyi umaze iminsi yitwara neza kandi akaba anamaze kwigarurira imitima y’abafana benshi ba Rayon Sports, ubu nyuma yo gukora ibintu byiza ashobora guhamagarwa uyu munsi mu Amavubi.

Amakuru YEGOB ikesha Radio 10 avuga ko uyu musore amaze igihe kinini arimo gushaka ibyangombwa byo gukinira u Rwanda kandi ngo ashobora kuba yarabibonye, bivuze ko nawe ashobora kugaragara ku rutonde rw’abakinnyi uyu mutoza azifashisha.

Iyi Radio ikomeza ivuga ko uyu musore nawe ubwe yifuza kuba umukinnyi w’amavubi bitewe nuko amaze kwiyumvamo u Rwanda kandi birashoboka cyane ko yarukinira niyo bitakunda ubu birashoboka no mu minsi iri imbere.

Carlos Alos Ferrer ukunze kwitabira imikino myinshi hano mu Rwanda harimo n’imikino cyane y’ikipe ya Rayon Sports yakunze cyane imikinire ya Onana bitewe nuko yakunze kugaragara akomera amashyi uyu musore ubwo yabaga akoze ibintu byiza mu kibuga.

Abakinnyi bose uyu mutoza azifashisha mu mikino ya gishuti ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina, araza kubahamagara uyu munsi Aho biteganyijwe ko biraba ku isaha ya saa tanu z’amanwa.