in

Rutahizamu wayo Fiston Mayele ntiyazanye na bagenzi be! Ikipe ya Pyramids FC yageze i Kigali aho ije gucakirana na APR FC muri CAF Champions League – AMAFOTO

Ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri yamaze kugera i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023 ije gukina na APR FC, mu mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Rutahizamu wiyi kipe Fiston Mayele wari mu bategerejwe cyane we yageze i Kigali mu gitondo cy’uyu munsi.

Muri rusange ni ikipe yifitiye icyizere kuko ubwo umunyamakuru umwe yari ababwiye ko APR izabatsinda, basubije ko itazabishibora kuko ikipe yabo abakinnyi 11 babanza mu kibuga bose bakina mu makipe y’ibihugu byabo.

Umukino ubanza wa APR FC na Pyramids uteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kwirukanwa n’igihugu yatozaga

Andi mashusho y’urukozasoni y’abakobwa bane b’abanyarwandakazi barimo bakoresha amacupa, yongeye guteza umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga