in

Rutahizamu wari washyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports bari bujye muri Libya ashobora kutajyana n’abandi

Rutahizamu wari washyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports bari bujye muri Libya ashobora kutajyana n’abandi

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Marocco Yousef Rharb ashobora kautajyana n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports kubera ikibazo cy’imvune yagize ubwo iyi kipe yatwaraga igikombe itsinda Kiyovu Sports.

Ni umukino wabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, uza kurangira ikipe ya Rayon Sports inyagiye ibitego 3-0 Kiyovu Sports utaha yimyiza imoso Rayon Sports itwara igikombe cya RNIT itsinze umucyeba.

Muri uyu mukino Yousef Rharb yawugiriyemo imvune nyuma y’ivi yakubiswe ku mugongo bikamuviramo gusohoka umukino utarangiye. Uyu mukinnyi yaje guhabwa ikiruhuko mu myitozo Rayon Sports yakoze ku munsi wejo hashize kuwa mbere ntabwo yigeze ayigaragaramo kubera ko atari ameze neza.

Kuri uyu wa Kabiri imyitozo Rayon Sports yakozwe mu gitondo, yayijemo ariko n’ubundi ubona ko ataramera neza ku buryo ari bitarapfatwaho umwanzuro ko yajyana n’abandi.

Iyi mvune ya Yousef Rharb ubundi imara igihe kitari gito gusa birabe ibyuya Wenda ntadakina uyu mukino ubanza ariko kuwo kwishyura azabe ari umukinnyi ngenderwaho.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Ikamyo yari ihetse lisansi yakoze impanuka iteye ubwoba bituma umuhanda ufunga

Uko wareba amanota y’ibizamini bya Leta 2023 (Sdms)