in

Rutahizamu w’abanyarwanda Sugira Ernest wari umaze igihe nta kipe afite, yamaze gusinyira ikipe y’i Kigali ndetse anatangaza ko impamvu imuzanye ari Amavubi

Nyuma y’igihe kirekire adakina kuva yatandukanye na Al Wahda yo muri Syria, rutahizamu w’abanyarwanda, Sugira Erinest yasinyiye Kiyovu Sports, ahita atangaza ko agomba gukora cyane akagaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ku wa 9 Kanama 2024 nibwo Sugira yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Nyuma yo gusinya, Sugira yagize ati “Ni nacyo kingaruye ubundi muri rusange, ni icyo ngicyo, ni ikibazo cy’igihe gusa kuko ikipe y’igihugu ni iya bose umuryango uhora ufunguye kandi ntabwo naciriweho iteka kugarukamo, ni ikipe y’Abanyarwanda, ni igihe gusa kibura.”

Sugira Ernest akaba yari amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, kuva yajya gukina muri Syria nubwo atatinzeyo ntabwo yongeye guhamagarwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Noe Uwimana w’imyaka 19 ukina mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yiteguye kuza guhanganira umwanya na Omborenga Fitina mu ikipe y’igihugu Amavubi

Barcelona yabonye umusimbura wa Nico Williams